ABADEPITE BAGIZE FFRP BAGIRIYE URUZINDUKO MU KARERE MU BIKORWA BY’ITERAMBERE RY’UMUGORE
Kuwa 06 Werurwe 2026 Itsinda ry’Abagize Ihuriro ry’Abadepite b’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) riyobowe na Hon. Depite DEBONNHEUR Jeanne d’Arc ryagiriye uruzinduko mu Karere hagamijwe kuganira ku iterambere ry’umugore n’umuryango muri rusange,.
Abadepite bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere bwana Nyoni Emilien Lambert n'Abagize Komite Nyobozi y'Akarere.
Gahunda yabimburiwe n’inama yahuje abadepite n’abagize Inama Njyanama y'Akarere, inama y’umutekano itaguye y’Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye Forum y’amadini, JADF,CNF, CNJ, umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri Uhagarariye abandi.
Haganiriwe ku iterambere ry’umugore n’umuryango no gukemura amakimbirane hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Nyuma y’iyi nama, aba badepite basuye ibigo by’amashuri bya GS Sheri na GS Kinyambi bagirana ibiganiro n’abanyeshuri ndetse n’abarezi bo muri ibyo bigo, ku ndangagaciro zibereye zikwiye kuranga umunyarwanda, kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda ingeso mbi no kugira imyitwarire iboneye

