Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RUNDA: ABATUYE IMIDUGUDU YA RUGAZI NA RUBUMBA BUNGURANYE IBITEKEREZO KU gukomeza GUTUNGANYA IMIHANDA YA KABURIMBO

Kuwa wa 25 Nyakanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda bwana Ndayisaba Jean Pierre Egide yayoboye inama nyunguranabitekerezo yatumiwemo abaturage bo mu Kagari ka Ruyenzi mu Midugudu ya Rubumba na Rugazi ku bikorwa byo kwikorera imihanda yaho batuye, by’umwihariko imihanda ya kaburimbo yiyongera ku birometero bamaze gukora bishatsemo ubushobozi. Abaturage bakaba bashimiye abayobozi babegereye kugira ngo babafashe gushimangira umuco wo kwishakamo ibisubizo ku bufatanye n'ubuyobozi bikorera imihanda ya kaburimbo kuko hari abayikoze.

Abaturage biyemeje kuyikora cyane ko hari iyarangiye (Ubumwe road, Urban road). Abaturage bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere aho batuye hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y'Akarere.