Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MIN. HABIMANA YASABYE ABATURAGE KWIRINDA IBINYOBWA N’IBIRIBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE

Kimwe n'ahandi hose mu Gihugu tariki ya 25 Nyakanga 2026 , mu Karere ka KAMONYI, habaye umuganda rusange usoza ukwezi, ku rwego rw'Akarere ukaba wabereye mu Kagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba, ahakozwe umuganda wo gusiza no gutunganya ikibuga cy'umupira cya Kazirabonde.

Uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana HABIMANA Dominique, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame KAYITESI Alice, abagize inama y'Umutekano itaguye y'Intara, Umuyobozi w' Akarere ka Dr. NAHAYO Sylvère, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, bwana Mudahemuka Jean Damascene.

Nyuma y'umuganda, haganiriwe ku isuku n'isukura, umutekano, kwirinda RVF, kurwanya ubucuruzi bw'abantu, kwirinda inzoga z'inkorano, kubahiriza amabwiriza ya Ministeri y'Ubuzima agenga ibirori mu ngo.

Hahembwe Imirenge 3 yabaye indashyikirwa mu bikorwa byakozwe binyuze mu muganda ariyo Gacurabwenge , Rugalika na Musambira .