MUGINA: Hashyinguwe imibiri 64 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa mbere, Imibiri 64 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Karere ka Kamonyi, yashyinguwe mu cyubahiro mu Murenge wa Mugina. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Mugina, witabiriwe n'abantu bahagarariye abandi kubera impamvu zo kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwirizwa ry'icyorezo cya Covid-19.

Tariki ya 25 na 26 Mata 1994; ni igihe  cy'icuraburindi ku batutsi bo ku Mugina, kuko niho Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mugina biciwe urw'agashinyaguro kuri iyi paruwasi gaturika ndetse no mu nkengero zaho. Mu izina ry'imiryango yashyinguye ababo, Madamu MUKAMANA Beline yagarutse ku rupfu rw'agashinyaguro Abatutsi bo ku Mugina bapfuye, ashima ubutwari bw'ingabo zahoze ari iza RPF INKOTANYI zahagaritse Jenoside. Yavuze ko kimwe na bagenzi, abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza butavangura abenegihugu.Uyu mubyeyi avuga kandi ko kuba babashije gushyingura ababo, imitima iraruhutse kuko iyo utarabasha gushyingura uwawe uhorana ihungabana n'agahinda muri wowe.

NTIVUGURUZWA Jean Damascene  watanze ubuhamya, avuga ko Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mugina bahizeye amakiriro ari abari baturutse muri komine Mugina imwe muri 17 zari zigize Perefegitura Gitarama mu gace k'amayaga. Hari kandi abahahungiye baturutse mu zindi Komine zari zikikije Mugina nka Runda, Musambira na Ntongwe, ndetse n'abari baturutse i Kigali na Bugesera.Abarokotse bo ku Mugina bashimira uwahoze ari Burugumestiri wa kamoni Mugina NDAGIJIMANA Callixte kuko yari yagerageje gukumira Jenoside bikarangira nawe yishwe. Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yahumurije abahagarariye imiryango yashyinguye abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi muri gahunda yo kwibuka no kwiyubaka.

Kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mugina, kuri ubu  hashyinguye imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 59. Uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro waranzwe n'indirimbo ndetse n'ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse Jenoside, waranzwe kandi no gushyira indabo ku mva iri ku rwibutso, mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri  iruhukiye muri uru rwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mugina.