Gutunganya imihanda ahagenewe guturwa ni ingenzi mu kunoza imiturire

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, buratangaza ko guca imihanda ahantu hagenewe guturwa ari ingenzi, kuko bituma hagira agaciro hakanafasha mu igenamigambi no guca akajagari mu miturire. Ubuyobozi busanga site yose yagewe guturwa bigomba gusuzumwa ko imihanda ihari ikase kuburyo imiturire inozwa abantu bakubaka ahantu hatunganye.

Kugira ngo site itunganwe, ugiye kubaka asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 250  y’u Rwanda kuri konti ya komite ya site ari nayo ikurikirana imiturire muri site. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere bwana TUYIZERE Thaddee ashimangira ko ayo mafaranga ubusanzwe ari ayo kugeza ibikorwaremezo ahagenewe guturwa birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi aho ataragera. Aya mafaranga kandi niyo yifashishwa mu kwishyura rwiyemezamirimo  wakoze igishushanyo mbonezamiturire cya site y’Umudugudu (physical plan)  ndetse anishyurwa rwiyemezamirimo wateye bornes( imbago) ku bibanza n’ingano yabyo bigomba kubakwa. Uru ruhare rw’abaturage rutangwa n’abari kubaka ahantu hafatwa nk’igice cy’Umujyi wa Kamonyi, kuri ubu muri iki gice hakaba hari site 18 zagenewe guturwa zimwe zikaba zaratunganyijwe naho izindi ziri gutunganwa.  

Ku bajya bibaza niba habaho kugenzura uko iyi mirimo igenda ikorwa, ubuyobozi bushinganira ko ubugenzuzi mu miturire ari igikorwa gihora kuko urangaye gato wazasanga akajagari hirya no hino. Umuyobozi w’Ishami rifite mu nshingano imiturire mu Karere bwana UKWISHAKA Willius Abraham agira ati” turagenzura umunsi ku munsi dufatanyije na komite z’imiturire, abashinzwe imiturire mu Mirenge ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’Umurenge n’Akagari”.

Ku birebana n’uburyo bwo gukurikiza igishushanyo mbonezamiturire, ubu umuntu yemerewe gusa kubaka ikibanza gifite ingano ya 15mx20m, ikindi nuko ibindi bikorwa nabyo bifite aho byateganyirijwe ku buryo nta mpungenge ku miturire, ahubwo icy’ingenzi n’ubugenzuzi buhoraho hakarebwa niba master plan yubahirizwa.