Abahinzi ba kawa bahawe ubwasisi ku musaruro bagemuye ku ruganda

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Werurwe 2021 i Musambira habereye igikorwa cyo gutanga ubwasisi (restourne) ku bahinzi bakorana na koperative DUKUNDE KAWA iyi koperative ikaba ifite uruganda rutunganya kawa Musambira. Ni igikorwa kibaye mu rwego gushimira abafatanyabikorwa babo ( abahinzi) kuko aribo batumye uruganda rugera ku nyungu zifatika.

Abanyamuryango bakorana nayo yabageneye ubwasisi bukomoka ku musaruro bagemuye ku ruganda.

 Umuhinzi wa kawa Jean Vianney Ndagijimana, atuye mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira. Niwe wahize bagenzi be mu kugurisha umusaruro mwinshi kuri Koperative DUKUNDE KAWA ifite uruganda mu Murenge wa Musambira kuko yabashije kugurishayo toni zirenga 8 umwaka w'ubuhinzi bwa kawa ushize. Uyu muhinzi kimwe na mugenzi we aherutse guhabwa ubwasisi bukomoka ku rwunguko rwa Koperative ifite uruganda, ubu bwasisi bukaba bungana n'amafaranga ibihumbi Magana abiri makumyabiri n'icyenda y'u Rwanda. Ndagijimana Jean Vianney yagize ati" mu by'ukuri ntabwo nari niteguye ko nakongera kuba uwa mbere mu bahinzi bagurishije umusaruro ku ruganda kuko numvaga yenda hari abandi bandushishije. Iki aya mafaranga baba bahaye umuhinzi bamutunguye ni igikorwa cyiza cyane kandi binteye umwete wo gukomeza kwita kuri kawa bityo nkarushaho kumura kawa nziza kandi nyinshi".

Ubusanzwe koperative Dukunde Kawa yavukiye mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Ruli ikaba ari naho ifite icyicaro, ariko ifite inganda hirya no hino harimo n'uruganda rwakira rukanatunganya umusaruro wa kawa mu Murenge wa Musambira. Nkuko biteganywa n'amategeko agenga imikorere y'amakoperative, ubundi habaho uburyo bwo gushimira abanyamuryango kubera bafashije koperative kugera kunyungu ari nabyo iyi Koperative yakoze igenera abafatanyabikorwa bayo ubwasisi bungana na miliyoni enye n'ibihumbi Magana inani y'u Rwanda. Mubera Celestin Perezida wa Koperative Dukunde Kawa avuga ko aya mafaranga yasaranganyijwe abahinzi hashingiwe ku mikorere bagaragarije uruganda mu kugirishayo umusaruro .

Ku ruhande rw'abanyamuryango ba KOPAKAKI ariyo koperative y'abahinzi ba kawa mu Kagari ka Kivumu i Musambira bakaba bakorana n'uruganda rwa Koperative DUKUNDE KAWA, Mugemanyi ni perezida wa KOPAKAKI akaba avuga ko  ko imikoranire yabo n'uru ruganda ari myiza kuko byatumwe abahinzi barushaho gukunda kawa ndetse bigaragarira ku kuba bagaruka kubashimira ku bw'iyi mikoranire.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, asanga  ari iby'agaciro kuba abaturage batangiye guhabwa ubwasisi ku musaruro kuko bituma bagirira icyizere amakoperative babarizwaho bikanabatera imbaraga ku kurushaho kwita ku buhinzi bwa kawa.