Imiryango 30 y’abatishoboye yagabiwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, imiryango 30 y'abaturage batishoboye mu Murenge wa Kayumbu borojwe inka 1 kuri buri muryango, mu rwego rwo gufasha aba bantu kwikura mu bukene. Ni gahunda yakozwe mu rwego rwa gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu mwaka w'2006 aho imiryango ikennye igenda ihabwa amatungo kugira babashe kuva mu bukene babamo.

Izi nka 30 zatanzwe ku nkunga y'Umufatanyabikorwa Margrit Fuchs Foundation usanzwe ufasha Akarere ka Kamonyi muri gahunda zitandukanye nk'uburezi, imibereho myiza n'ibindi.

Uwari uhagariye uyu muryango bwana MUSONERA Frederic, yavuze ko iyi nkunga itanzwe mu rwego rwo kunganira gahunda yatangijwe na  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora ushakira abanyarwanda imibereho myiza mu ngeri zitandukanye. Uyu muyobozi mu muryango Margrit Fuchs Foundation ashimangira ko bazakomeza gufasha abaturage mu Mirenge itandukanye kandi ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka bazarushaho kugera ku baturage benshi bashoboka.

Ku ruhande rw'Akarere, bwana MUVUNYI Etienne umujyanama wa komite nyobozi wari uhagarariye ubuyobozi muri iki gikorwa, yashimiye uyu mufatanyabikorwa ku bw'iyi nkunga adahwema gutanga ku baturage b'Akarere ka Kamonyi. Bwana Muvunyi yasabye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo zizarusheho kubagirira akamaro. Yabasabye kwirinda kuzimya igicaniro (kumara inka mu rugo) kugira ngo bazabashe koroza bagenzi babo bityo inka zigende zigera ku miryango yose buhoro buhoro. Yabibukije ko kandi hari amabwiriza agenga uwahawe inka ko bagomba kuyubahiriza, batabikurikiza inzego zibishinzwe zikaba zakurikirana aba bantu kuko baba bakoze icyaha igihe bafashe nabi inka borojwe cyangwa se igihe bakoze uburiganya bakaba bazigurisha cyangwa bakazirigisa.

Biteganyijwe ko aba bahawe inka bazahabwa n'umunyu wo kuzitunga kugira ngo zibeho neza, bazahabwa ipombo n'umuti wo kwifashisha mu kuzuhagira ibi bikoresho ubuyobozi bukaba bwabijeje ko bizaba byabagezeho bitarenze icyumweru bakazabifatira ku Murenge; nyuma y'amezi 6 hakaba aribwo bazatangira kujya bigurira ibikenewe kuri izi nka borojwe.

 Basabwe kandi ko igihe cyose babonye inka ifite ikibazo bahita bamenyesha ubuyobozi bubegereye kugira ngo bafashe inka; bakirinda guhamagara igihe inka yashizemo umwuka kandi ubundi hari ubufasha yari guhabwa iyo babikoze kare.

Uyu munsi kandi abahawe inka bahize banazishyurira ubwishingi bw'ubuzima bwazo, inka ikaba yishingiye hagendewe ku gaciro kayo, Leta nayo ikaba ariko ifite uburyo yunganira umworozi muri ubu bwishingizi.

FN