CPCs bari guhabwa amahugurwa ku gukumira ibyaha bitaraba

Abagize '' Community Policing Committees" izi zikaba ari komite zunganira Polisi y'igihugu hirya no hino mu Midigudu mu gukumira ibyaha, bari guhabwa amahugurwa ku gukumira icyaha kitaraba mu miryango aho batuye. Ni amahugurwa azamara iminsi ibiri akaba ari kubera ku cyicaro cy'Akarere kuva kuri uyu wa kabiri tariki 16 Werurwe 2021.

Mu gufungura ibi biganiro ku mugaragaro, umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddee yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo aba bantu bahagarariye abantu bibutswe inshingano zabo, bityo bakomeze gufatanya n'inzego z'umutekano ndetse n'ubuyobozi muri rusange, muri gahunda zo kurwanya ibyaha kandi bakamenyesha inzego zibishinzwe igihe cyose babona ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano hirya no hino mu miryango aho batuye.

Umuyobozi w'Akarere asanga umutekano ari ishingiro rya byose, kuko niwo utanga ifatiro ry'ibikorwa byose niyo mpamvu hagomba kubaho ubufatanye bw'abaturage n'inzego zibishinzwe bityo ugasigasirwa. Yibukije aba bakorerabushake ko bafite uruhare rukomeye mu gufasha bagenzi babo baturage mu kubumbatira umutekano kandi babona Ikibazo kirenze ubushobozi bwabo bakihutira kubimenyesha inzego za Polisi cyangwa se izindi nzego z'umutekano zibari bugufi kugira ngo zigire icyo zikora hakiri kare. Yakomeje abasaba kugira uruharev mu kubanisha imiryango bityo umutekano ugatangirira mu ngo aho abantu batuye ugasakara hose, kandi ngo aba bantu ababonamo nk'imbaraga zikomeye mu kwita ku mutekano w'abantu n'ibintu byabo.

Ibi biganiro biri gutangwa n'intumwa za Polisi y'Igihugu boherejwe kugira bafashe aba bagize CPC aribo IP  John GASIGWA ari kumwe na mugenzi we  IP  NIYONSABA Jacqueline. Abahuguwe ni abahagarariye bagenzi babo bagera kuri 20 bakazajya guhugura abo bahuje inshingano mu Midugudu aho batuye. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda guhuriza abantu benshi hamwe kugira ngo dukomeze ingamba zo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19.

Aya mahugurwa ari gukurikiranwa ku rwego rw'Akarere na SSP Boniface KAGENZA umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi ari kumwe na CIP Eugenie UWIMANA ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage.