Imiryango 37 yahawe inkunga ya miliyoni zikabakaba 4 yo kwiteza imbere mu mishinga

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Werurwe 2021 hizihizwaga umunsi mpumzamahanga w'umugore, umuryango SEVOTA ubusanzwe wita ku babyeyi b'abapfakazi ndetse n'imfubyi n'abandi bafite ibibazo bitandukanye; wahaye imiryango 37 y'abatishoboye bibumbiye mu matsinda bakorana nabo, kugira ngo bazashobore kwihangira imishinga yo kwiteza imbere, uyu muhango ukaba waraereye mu Kagari ka Nkingo Umurenge wa Gacurabwenge.

Nkuko ubuyobozi bwa SEVOTA bubitanga, ngo iyi mishinga ahanini y'aya matsinda yiganje mu bikorwa by'ubucuruzi ndetse n'ubworozi, arik ohari n'abandi bake bifuje gushora amafaranga yabo mu mishinga y'ubuhinzi. Uretse aya mafaranga, SEVOTA banatanze amabati 100 ku miryango 50 y'abatishoboye mu Murenge wa Rukoma kugira ngo babafashe kwiyubakira ibiraro by'amatungo baboroje.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWAMAHORO Prisca wari witabiriye ibirori bigufi byari byateguwe bigatumirwamo abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19, yavuze ko iyi nkunga yatanzwe n'umufatanyabikorwa SEVOTA  iza yunganira igihugu n'akarere by'umwihariko mu bikorwa byo kwiteza imbere, asaba ko abayihawe bakora imishinga batanze bazirikana ko ikigamijwe ari ukubateza imbere. Umuyobozi w'Akarere Wungirije yagize ati" turizera ko imishinga yanyu mwayize neza ku buryo ejobundi tuzaza kubasura tugasanga mwaratangiye. Turabasaba kudapfusha ubusa aya mafaranga mwahawe ahubwo akababera imbarutso mu nzira igana iterambere n'imibereho myiza yanyu".

Umuyobozi w'Akarere Wungirije mu butumwa bwe yanagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti" Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19"; maze asaba abagore by'umwihariko kumva ko aribo bandebereho mu kurwanya ikwirakwizwa ry'iki cyorezo kitwugarije. Yakomeje asaba n'abanyakamonyi muri rusange gukomeza gukumira iki cyorezo anizeza ko nk'ubuyobozi bazakomeza gukurikirana ko iby'ibanze mu guhangana na Covid-19 bigera ku baturage, kandi n'inkingo zatangiye gutangwa bakaba bizeye ko uko zizagenda ziboneka bose zizabageraho ariko abibutsa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Umuryango wa SEVOTA, Mme MUKASHIMWE Theodette umukozi muri uyu muryango asanga iyi nkunga yahawe amatsinda anyuranye bakorana nabo ari kimwe mu bikorwa by'umuryango mu gufasha abantu kwiteza imbere. Yavuze ko bazakomeza cyane kwita ku bafite ibibazo by'imibereho, by'umwihariko asaba abahawe amafaranga kwirinda kugenda ngo bayakoreshe nabi, ko ahubwo ari inkunga batewe ngo bazamuke nk'indi miryango yamaze gutera intambwe.