Ikigo Nderabuzima cya Kayumbu cyaruzuye hasigaye ibikoresho kigatangira gukora

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi buratangaza ko imirimo yo kubaka ikigo nderabuzima cya Kayumbu giherereye mu Kagari ka Muyange yarangiye, hakaba hari gushakishwa ibikoresho bya kwa muganga bikenewe kugira ngo iri vuriro ritangire gukora.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021 ubwo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice yasuraga iri vuriro, yatambagijwe ibyumba binyuranye bizajya bitangirwamo serivisi z'ubuvuzi. Ni ibyumba byiza kandi bihagije ku buryo bizeye ko bizafasha abaturage ba hariya muri kiriya gice, bityo mu mateka yabo babone ivuriro kuko niwo Murenge wa usigaye mu Karere ka Kamonyi utagiraga ikigo nderabuzima.

Guverineri Kayitesi n'Itsinda bari kumwe, bashimye ko imirimo yarangiye asaba inzego zibishinzwe no kugenzura neza nib anta kintu kibura ku nyubako kugira ngo izabe ari inyubako yujue ibisabwa mu mitangire ya serivisi. Yasabye ubuyobozi bw'Akarere kwihutisha ibirebana no gushaka ibikoresho mu nzego zibishinzwe, kandi yizeza ko aho bazakenera inama n'ubuvugizi biteguye gufasha akarere nkuko basanzwe babikora.

Ku ruhande rw'abaturage bo mu Kagari ka Muyange aho iri vuriro ryubatse, bavuga ko byabaye nk'inzozi bamaze kumva ko bagiye kubakirwa ivuriro. Izi nzozi zabo zaje kuba impamo kuko ubuyobozi bw'Akarere ivyo babijeje babikoze kandi babubakira ivuriro rijyanye n'igihe. Habimana Jean Marie atuye mur santere ya Muyange yagize ati" urebye iri vuriro ni nk'ibitaro ntiwabitandukanya. Byatugoraga kugera ku Ivuriro muri Kayenzi cyangwa se i Muhanga kuko niho hari bugufi yacu none Ikibazo kibaye amatekano ntituzongera kuvunika".

Hari hashize igihe cy'imyaka 2 muri kano gace hagejejwe amashanyarazi kuko umuyoboro w'amashanyarazi wa Muyange wubatswe mu mwaka w'ingengo y'imari 2018/2019 ibyo bituma abaturage batandukana no kuba batagira umuliro w'amashanyarazi binabafasha kwikura mu mu bukene binyujijwe mu kwihangira imirimo. Abaturage bavuga ko uko bakomeza kwegerezwa ibikorwaremezo aribwo banagera ku iterambere no gutekereza byimbitse ku mibereho myiza yabo.