Musambira: Ibitare bya Mpushi, hamwe mu habumbatiye ubukerarugendo bushingiye ku muco

Ubwo  yasuraga  Ibitare  bya  Mpushi  biri  mu Kagari ka  Mpushi Umurenge  wa  Musambira  mu karere ka  Kamonyi, Guverineri  w’intara  y’Amajyepfo  Mme Alice  Kayitesi, yavuze  ko  ahantu  hose  hatoranyijwe  muri iyi  ntara hazakorerwa  ubukerarugendo  bushingiye  ku muco   bugomba  kugirira  akamaro  abaturage  bahaturiye  kuko  ari  nabo  bagira  uruhare  runini  mu  kubirinda.

Guverineri  avuga  ko  ku  bufatanye  n’ikigo  cy’Igihugu  gishinzwe  iterambere  RDB  mu  turere twose  umunani  tw’intara  y’Amajyepfo  hagiye  hatoranywa  ahantu hazajya hakorerwa  ubukerarugendo  bushingiye  ku muco , harimo  n’ibitare  bya  Mpushi. Ibi  bikorwa  ngo  bifuza  ko  babigendanamo n’abaturage  kandi  imibereho  yabo  igahinduka binyuze  mu  bukerarugendo  buhakorerwa. Agira  ati ‘’ hari abasaza  bazi  gusobanura  amateka  bahatuye, hari serivise  zizajya zihatangirwa  zakorwa  n’urubyiruko  ruhaturiye kandi  hari  amafaranga bazajya  bavanaho agafasha  abaturage bahaturiye  hari byinshi bazungukiramo’’.

Munganyimfura  Narcisse utuye  muri  aka  gace avuga  ko  ubu  batangiye  kungukira  mu  bukererarugendo  bwatangiye  gukorerwa  muri  ibi bitare, kuko iyo  abakerarugendo iyo baje babasigira amafaranga  bitewe  n’akazi baba  babahaye. Ati ‘’ kuwa gatandatu cyangwa  ku cyumweru  abanyamahanga bajya  baza kuhasura tukarinda imodoka zabo ngo abana batazangiza, cyangwa bakabatwarira ibyuma baba basize  mu rutare baduha amafaranga hari ubwo baduha nka bitandu hari n’uwigeze kumpa ibihumbi 10 na telefoni mfite n’iyo bansigiye’’.

 Munganyimfura avuga  ko  ubu nta  muntu watinyuka  kwangiza  ibitare  bamureba  kuko n’ubigerageje  bhita  bamushyikiriza  ubuyobozi.

Ibi anabihuriyeho  na  Nsengiyumva Jonathan nawe  utuye muri  aka  gace uvuga  ko  ubukerarugendo  bukorewe mu  bitare bya  Mpushi aribo  bufitiye  akamaro  nk’abahatuye. Agira ati’’natangiye kubonamo amafanga  nkiteza  imbere ,mbafasha  kubahereza  ibyuma  n’imigozi bakampa amafaranga naguzemo  telefoni  ngura  n’imyambaro , ubundi  dukorana  iyo  baje hari igihe  bampa 1000 hari n’igihe bampa 2000’’.

Umwizerwa  Sandrine umuyobozi  wa  kompanyi ya  Beautiful Rwanda tours  avuga  ko  batekereza  ko mu myaka ibiri  iri imbere abantu bazajya  bahatemberera  ari  benshi  bitandukanye  n’ubu  kuko ubu bahazana abantu mu minsi  ya  wikendi  gusa.

Umwizerwa  avuga  ko  batangiye  gukorana  n’abaturage  babaha  akazi  ndetse  banabigisha  ibikoresho bakoresha uko byitwa  kuko biba  mu rurimi rw’icyongereza. Ati’’ iyo twahazanye abaturage tubaha akazi tukabishyura ,tubahugura icyongereza kugira ngo bakimenye  kuko  twifuza  ko abaturage ba hano bakimenya akaba ari bo bazajya  bayobora abashyitsi cyangwa ba mukerarugendo kandi bizatunezeza cyane kubona abaturage ba hano aribo babayobora.’’

ibitare bya Mpushi byatangiye gusurwa mu kwezi kwa 7 ,abahasura ngo baba baje no mu bikorwa bya siporo zihakorerwa ,icyakora ngo haracyarimo gutunganywa bakaba hagiye gushyirwayo intebe zo kwicaraho ndetse hakazaba hazubakwa n’aho abantu bafatira amafunguro.