Abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa kwishyura bataruhanyije

Abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barasabwa kwishyura imitungo bangije, bityo abangirijwe imitungo yabo babone ubutabera bukwiye koko. Ibi ni ibyasabwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddée mu nama yagiranye n'imiryango igera kuri 21 yabereye ku biro by'Akagari ka Taba Umurenge wa Rukoma.

 Muri iyi nama yari yatumiwemo abishyuzwa ndetse n'abo bagomba kwishyura bo mu Tugari twa Murehe, Taba, Bugoba, Buguri, Gishyeshye, Mwirute na Remera twose two mu Murenge wa Rukoma, yari mu rwego rwo kurangiza imanza z'imitungo Gacaca yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri utu tugari hari abishyuye imitungo basahuye mu gihe cya Jenoside ariko hari n'abandi bagera kuri 75 batigeze bishyura imitungo bangije, iyi gahunda ikaba yari igamije kubashishikariza kwishyura.

Umuyobozi w'Akarere yibukije ko ari inshingano z'ubuyobozi kwishyuza aba bantu bagomba kwishyura kuko ibi binashingiye ku myanzuro y'imanza zaciwe n'inkiko Gacaca. Niyo mpamvu rero bagomba kwishyura imitungo bangije, bityo bagakomeza kubaka umuryango wuje ubumwe n'ubwiyunge.

 Reverend Pasteur BIZIMANA Jerome umushumba wa Presybiteri ya Remera Rukoma mu idini rya EPR, we yibukije ko ijambo ry'imana ryibutsa abakoze ibyaha gusaba imbabazi abo bahemukiye bakiyunga na bagenzi nabo, bityo bakarushaho kubana mu mahoro no kunga ubumwe hagati yabo n'Imana. Yasabye kandi aba bantu kwishyura imitungo bangije kuko nabyo ni umusingi w'imibanire nyakuri kandi kugira ubwo bushake bwo kwishyura nicyo gishobora guherwaho utanga imbabazi.

Umuyobozi w'Akarere yasezeranyije ko buri wa kane bazajya bifatanya n'Umurenge mu irangizwa ry'izi manza kugira ngo zirangire vuba, kandi yasabye abitabiriye kubwira bagenzi babo bataje kujya bitabira iyi gahunda ndetse bakabibutsa ko bagomba kwishyura nta yandi mananiza imitungo bangije.