NGAMBA: Abaturage basabwe gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha

Mu nama ubuyobozi bwagiranye n'abaturage ku mugoroba wo kuwa kane tariki 28 Mutarama 2021, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddee yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha bibanda ku gutanga amakuru bityo icyaha kigakumirwa kitara.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abagize komite y'Umutekanoa itaguye y'akarere, yabaye hubahirijwe amabwiriza yo gukumira Covid-19. Iyi nama yihariye yabereye mu Kagari ka Kabuga ahaherutse kubera Ikibazo cy'umuturage witwa Iyakaremye Jean Bosco bakunze kwita Mapengu utuye mu Mudugudu wa Musenyi  wavuze ko ubuyobozi bwambuye umugabo we ubusa igihe bari baje kumuta muri yombi kubera ibyaha yakekwagaho akaba yari yaranze kwitaba inzego zibishinzwe,  gusa iperereza rikaba rigikomeje kuri iki kibazo ngo hamenyekanae ukuri kwabyo.

Ashingiye kuri iki kibazo cyabaye, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere bwana TUYIZERE Thadde avuga ko nubwo uwari ugiye gufatwa byari ngombwa ariko ngo n'uburyo abagiye kumufata bitwaye bigaragara ko bidahwitse. Avuga ko nubwo umuntu yaba ari mu makosa hari uko ugiye kumufata agomba kwitwara. Meya TUYIZERE agira ati" Nubwo hari abanyamakosa nabo babyemera, n'abaturage bavuga bati uyu yaratuzambije, n'abantu bavuga umwe babiri batatu bati uyu nguyu atubujije umutekano, ariko iyo ugiye kumufata witwara ute, ugisha inama ute?, abayobozi burya ikibaye kiba n'inyigisho". Yongeraho ko burya iyo umuntu akubonye urwaho n'ibyo atari ku kuvuga arabivuga, nibyo atari guhimba arabihimba kubera ko watanze icyo cyuho.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere SSP KAGENZA Boniface avuko ubuyobozi buzakomeza kuba hafi abaturage kugira ngo bukumire ibyaha, ngo ariko icyaha nikinaba, Polisi yiteguye gukurikirana uwakoze icyo cyaha akabiryozwa. Yakomeje asaba abaturage kuvugisha ukuri bakirinda kugoreka amakuru kubera impamvu zinyuranye, ahubwo bakumva ko amakuru nyayo kandi atangiwe igihe ku nzego zibishinzwe, afashe mu gukurikirana Ikibazo kandi mu buryo bwihuse hataragira icyangirika.

Uretse SSP Kagenza Boniface, iyi nama yari yitabiriwe na VM ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWAMAHORO Prisca, Umuyobozi wa NISS mu Karere bwana UWIMANA Bosco, hari kandi Mme UWAMBAYE Emerthe Umuyobozi wa RIB mu Karere, Major MUGUNGA Emmanuel umuyobozi w'Urwego rw'Inkeragutabara mu Karere na umuhuzabikorwa wa DASSO bwana IRAKARAMA Albert.