RUNDA: Abaturage barakangurikwa gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

 Muri iki gihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, abaturage barasabwa gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta, kugira ngo birinde kandi barinde n’abandi kuba bakandura iki cyorezo cya Coronavirus. Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mutarama ubuyobozi bw’Akarere bwaganirije abaturage bafatiwe hirya no hino muri Kamonyi ku mugoroba w’ejo, bakaba barajwe muri sitadi ya Ruyenzi mu Murenge wa Runda kubera kureanga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 arebana no kutarenza isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba buri wese yageze mu rugo. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddee yibukije aba baturage ko ibihano bihari biteganyirijwe uwo ari we wese uzarenga ku mabwiriza yashyizweho. Uyu muyobozi yasobanuriye abasore,abagore, abakobwa ndetse n’abagabo bafashwe batubahirije amasaha yo gutaha, ko Inama Njyanama y’Akarere yagennye ibihano ku baturage batambara agapfukamunwa, abakambara nabi, abarenza amasaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu rugo, abatubahiriza guhana intera aho bakorera n’ahandi bahurira n’abantu benshi, n’ibindi bihano bitandukanye. Uyu muyobozi yasobanuye ko ubuyobozi butashimishwa no guca amande umuturage, ngo ariko uzarenga ku mabwiriza nta kundi nyine azabihanirwa nkuko amategeko abiteganya. Meya TUYIZERE yagize ati” ntabwo byoroshye guca amende umuturage kuko unasanga rimwe na rimwe bitanamworohera kuba ako kanya yahita abona ayo mafaranga yaciwe, ariko nyine mugomba kwitwararika kuko ni ku nyungu zanyu, inyungu za bagenzi banyu n’igihugu muri rusange”. Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, SSP KAGENZA Boniface Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, nawe yibukije ko hari abaturage batubahiriza amabwiriza, ngo ariko buri gihe bahora babakangurira kumenya ko iki cyorezo cya covid-19 ari urugamba abanyarwanda bose basangiye, bityo buri wes agomba kumva ko biri mu nyungu ze gufatanya na bagenzi be. SSP KAGENZA yakomeje avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose bakagenzura ko abaturage bubahiriza amabwiriza kandi ababirenzeho, ku bufatanye n’izindi nzego bazajya baganirizwa kugira ngo bisubireho ariko banahanwe ni biba ngombwa. Aba barajwe hano muri sitadi ya Ruyenzi bose abafashwe ni biteganyijwe ko barekurwa uyu munsi nyuma yo kwishyura amende buri muntu y’ibihumbi 10 nkuko amabwiriza yashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi abiteganya.