Abagore biganje mu nganda kubera ubunyangamugayo bwabo

Mu cyanya cy’inganda giherereye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, ni hamwe mu ho abikorera bahafite inganda usanga bakoresha umubare munini w’abagore , bamwe bakavuga ko babitewe na politike nziza y’Igihugu cy’u Rwanda aho ibitekerezo by’umugore bihabwa agaciro kimwe n’iby’umugabo, ndetse n’ubushobozi bwabo ngo bukaba ntaho mu bitaniye ndetse hakaba hari n’abavuga ko bakabahaye kubera ko ubusanzwe abagore kuba ari inyangamugayo kurusha abagabo. Ntihanabayo Samuel umuyobozi w’uruganda rutunganya inzoga zo mu bwoko bwa likeri (liqueur) rwa Ingufu Gin Ltd umwe mu bafite inganda muri iki cyanya avuga ko mu bakozi 96 bakoresha mu buryo buhoraho ndetse n’abandi 40 bakoresha nka Nyakabyizi asanzwe akoresha 75 muri bo ni abagore , avuga ko icyatumye akoresha abagore benshi kurusha abagabo , byatewe nuko babonye icyo umugabo ashoboye n’umugore aba agishoboye ku buryo nta mpamvu yo kurobanura abakozi ngo barakoresha abagabo gusa. Agira ati ”kuri ubu ngubu ntabwo tukirobanura ngo uyu ni umugabo niwe ufite imbaraga niwe nakoresha ,icyo umugabo ashoboye n’umugore aragishoboye ndetse n’ibitekerezo n’ubushobzi bose barabifite babihuriza hamwe kandi bigatanga umusaruro”.Munyankumburwa Jean Marie Umuyobozi rw’urwego rw’Abikorera mu karere ka Kamonyi akaba n’umuyobozi wa kampani ya Mburwa Production Ltd narwo rutunganya ikinyobwa kitwa Mburwa wine ,avuga ko hari abashoramari bakunze gukoresha abagore benshi kurusha abagabo bitewe n’uko abagore bakunze kuba inyangamugayo , bakaba batakwiba cyangwa ngo banyereze ibyo bashinzwe. muri iyi kampani nayo ngo ntiyasigaye inyuma mu gukoresha abagore .Agira ati ” dufite abakozi 20 bahoraho muri bo 6 ni abagore ariko tunagira abandi 10 dukoresha bitari mu buryo buhoraho ,aba baza igihe hari imirimo yo gukora y’igihe gito”. Ku ruhande rw’abagore bahawe imirimo muri izi nganda na bo bemeza ko nta murimo ubaho umugore atashobora gukora , kandi ngo abafite impungenge ko abagore batashobora gukora akazi ko mu nganda kuko kaba kavunanye atari byo.Uwase Claudine ni umwe mu bakozi batangiranye n’uruganda rwa Ingufu Gin Ltd avuga ko aka kazi kamaze kumugeza kuri byinshi ,harimo no kuba yarashoboye kwihangira umurimo akaba yinjiza ibihumbi 50 ku kwezi abikuye muri uwo murimo wundi yihangiye abikesha amafaranya yakuye muri uru ruganda. Agira ati ”nkora akazi ko gupakira inzoga ngo zijye ku isoko , naje naba akazi ndangije kwiga barakampa ndakora ubu rero nshobora kwizigama buri kwezi nkuye muri uru ruganda , kandi sinjye njyenyine n’abagenzi banjye dukorana abenshi batunze imiryango nta bagabo bafite, nta mugore ukora aha ngo ahave ajye gusabiriza cyangwa mu zindi ngeso twese turanyuzwe kuko.” usibye kuba aba bashoramari baramaze kumva neza ihame ry’uburinganire ,aho bumva ko umugore nawe ashoboye ,ngo banafite gahunda yo kubongera bakaba benshi igihe bazaba bamaze kwagura ibikorwa byabo, nko mu ruganda Ingufu Gin Ltd ngo bateganya ko bazabongera ku kigero cya 40%. Source: Hezanews.rw