Kayenzi: igihingwa cy’inanasi gifatiye runini abaturage

Nagahweje Petronille w’imyaka 70 utuye mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi , ni umwe mu bahinzi w’inanasi watangiye kuzihinga mu mwaka wa 1995, avuga ko igihingwa cy’inanasi ari cyo we n’abandi bahinzi bazo bo muri uyu murenge bakuraho amafaranga , kuko bibarinda guca incuro, bakagikuramo amafaranga bishyurira amashuri y’abana kandi ni nacyo bakesha imibereho yabo ya buri munsi nk’igihingwa cy’ibanze kibinjiriza amafaranga kurusha ibindi basanzwe bahinga. Mu buhamya bwa Nagahweje avuga ko kuva bazihinga ari cyo gihingwa cyamufashije kurera abana be no kubabonera ibyangombwa byose bakenera , dore ko ari n’umupfakazi wasigaranye inshingano zo kurera abana be kugeza nubwo abashyingiye ubu akaba asigaye arihirira amashuri n’abuzuku be arimo kurera. Agira ati ” nta kindi kintu tugira dukuraho amafaranga , nkatwe tutagira akandi kazi dukora kazana amafaranga tuyabona ari zo ziyaduhaye , nkanjye zamfashije kurera abana batanu nari nsigaranye njyenyine umugabo amaze kwigendera , none n’ubu mfite abuzukuru batari bake ndera hano mu rugo zimfasha kubatunga no kubahahira”. uyu mukecuru kandi akomeza avuga ko uretse no kuba atunze abuzukuru ashobora no kubabonera amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikenerwa byose. Ati ” hari uwo nishyurira wiga mu burezi bw’imyaka 9 mutangira ibihumbi 12 ku gihembwe yo kurya ku ishuri , ibishyimbo byonyine ntibyatunga abana ndanabahahira iyo nagurishije mbona udufaranga two gukemura ibibazo kuzihinga bifite akamaro”. Nagahweje Petronille umukecuru w’imyaka 70 avuga ko nta handi akura amafaranga uretse mu buhinzi bw’inanasi Nyuma yo kubona ko iki gihingwa gifite akamaro uyu mubyeyi avuga ko yagiye anazihaho abana be bamaze kubaka ingo zabo ngo nabo bajye babona ikibatunga. Agira ati ” ubu njyewe nsigaranye nke nagiye mpa buri mwana wese kuko bamaze kubaka ingo zabo , akazikorera akazitaha nawe akazigurishiriza nabo bajye babona icyo bakuraho amafaranga baba abahungu cyangwa abakobwa bose barazifite.” uretse kuba ari umuhinzi w’inanasi Nagahweje Petronille ni umworozi ufite inka ya kijyambere , ahinga urutoki ndetse n’ibishyimbo ariko avuga ko muri ibi byose ntakimuzanira amafaranga nk’igihingwa cy’inanasi gikunze kwera muri aka gace . Kuba igihingwa cy’inanasi gifitiye akamaro abatuye umurenge wa kayenzi kandi binemezwa na Mandera Innocent Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi , uvuga ko iki gihingwa kiza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza abaturage amafaranga nyuma y’amabuye y’agaciro acukurwa muri uyu murenge. Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge kandi yemeza ko uretse no kwinjiriza abahinzi ngo bininjiriza umurenge. Agira ati ” imisoro isigara muri uyu murenge kandi umurenge wacu ufite utugari turimo imisozi miremire nka Kirwa , Cubi na Marenga aha hose inanasi zirahari kandi abahinzi bafite isoko kuko buri cyumweru hari abaza kuzirangura bazijyana i Kigali , nibura mu cyumweru kimwe inanasi ibihumbi 9 nizo zijyanwa i Kigali zivuye muri uyu murenge”. Nubwo iki gihingwa gifatiye runini abatuye uyu murenge ariko bamwe mu bahinzi bazo bo mu kagari ka Kirwa bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara ubu irimo kuzifata, inanasi yafashwe n’ubu burwayi ihinduka umuhondo , imizi ikuma gusa yaba ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi ndetse n’ubw’umurenge wa Kayenzi bahuriza ko iki kibazo kizwi ndetse barimo kugishakira umuti urambye. Gusa ngo mu gihe uyu muti utaraboneka abahinzi basabwa kujya barandura iyamaze kurwara bakayisimbuza itaranduza izindi.Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge kandi yemeza ko uretse no kwinjiriza abahinzi ngo bininjiriza umurenge. Agira ati ” imisoro isigara muri uyu murenge kandi umurenge wacu ufite utugari turimo imisozi miremire nka Kirwa , Cubi na Marenga aha hose inanasi zirahari kandi abahinzi bafite isoko kuko buri cyumweru hari abaza kuzirangura bazijyana i Kigali , nibura mu cyumweru kimwe inanasi ibihumbi 9 nizo zijyanwa i Kigali zivuye muri uyu murenge”. Nubwo iki gihingwa gifatiye runini abatuye uyu murenge ariko bamwe mu bahinzi bazo bo mu kagari ka Kirwa bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara ubu irimo kuzifata, inanasi yafashwe n’ubu burwayi ihinduka umuhondo , imizi ikuma gusa yaba ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi ndetse n’ubw’umurenge wa Kayenzi bahuriza ko iki kibazo kizwi ndetse barimo kugishakira umuti urambye. Gusa ngo mu gihe uyu muti utaraboneka abahinzi basabwa kujya barandura iyamaze kurwara bakayisimbuza itaranduza izindi.