Runda: Umuhanda bemerewe na Perezida wa Repubulika ugiye kurangira kubakwa

Abo mu Murenge wa Runda n’abahagenda, baravuga ko umuhanda wa Kaburimbo bemerewe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame batangiye kumva ibyiza byawo kuko imirimo yo kuwukora igeze kuri 92% ku buryo ubu ari nyabagendwa.Ni umuhanda ufite ibirometero birenga 2 bemerewe na Perezida Paul Kagame mu ntangiro za 2019, ni uzafasha kujya ku bitaro by’amaso (Rwanda Charity Eye Hospital) beherereye mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda. Abakoreshaga uyu muhanda ukiri igitaka biganjemo abakora muriibi bitaro n’abawuturiye, bavuga ko mu bihe by’imvura imodoka ntoya na moto zananirwaga kuwuzamuka, zikanyura mu muhanda wa Gihara na Nkoto. Bigirabagabo Apollinaire wo mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza mu Murenge wa Runda, avuga ko n’abagenda n’amaguru byabagoraga kuwunyuramo mu bihe by’imvura.Yagize ati “Mu itumba wasangaga imihanda y’ibitaka yose yuzuyemo ibyondo, haba mu mpeshyi ivumbi rigasanga abantu mu nzu barimo.” Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Umutungo mu bitaro by’amaso, Ndahayo Pierre Claver yabwiye Umuseke ko uyu muhanda utarakorwa byatumaga abakozi n’abarwayi baje ku kazi no kwivuza bazenguruka bagakoresha ibirometero byinshi, kugira ngo bagere ku bitaro. Yagize ati “Turashimira Perezida wa Repubulika wahaye abaturage umuhanda wa kaburimbo, ibinogo, ivumbi n’ibyondo twahuraga nabyo bigiye kurangira.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki avuga ko uyu muhanda bahawe na Perezida Kagame, ugiye kwiyongeraho undi watangiye kubakwa uva i Runda werekeza i Gihara, akavuga ko iyi mihanda yombi izatuma igiye gufasha abaturage kuzamuka. Ati “Usibye korohereza ingendo abakoresha iyi mihanda, yanahaye abatari bakeya akazi.” Uyu muhanda watangiye kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, gusa Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Tuyizere Thaddée avuga ko wagombaga kuzura tariki 31 Nyakanga 2020. Kampani ya Engeneer Brigade yahawe isoko yo kuwukora, ivuga ko gutinda kuzura byatewe n’icyorezo cya COVID 19, gusa ubu hasigaje gukora rigole ebyiri kugira ngo bawushyikirize Ubuyobozi bw’Akarere. Source:www.umuseke.rw