Min. SHYAKA arasaba inzego z’ibanze gukomeza ubukangurambaga mu guhashya Covid-19

Ubwo yasuraga Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa gatatu tariki 06 Mutarama 2021 mu bugenzuzi bwo kureba uko aka Karere kari kubahiriza ingamba zo gukumira Covid-19, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. SHYAKA Anastase yasabye abayobozi mu Karere ka Kamonyi kurushaho gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa kugira ngo hatagira ababusanya n’ibi byemezo bakaba bakandura cyangwa bakanduza abandi. Minisitiri Shyaka yageze ahagenzurirwa ibinyabiziga n’abanyamaguru ku Mugomero mu Murenge wa Rugalika. Aha hantu niho hari checking point ya Polisi y’igihugu aho bagenzura niba nta bantu bari gukora ingendo zitari ngombwa, ndetse ibi bikaba bigamije kwirinda urujya n’uruza hagati y’Akarere ka Kamonyi n’Umujyi wa Kigali ibyo bikaba byaba intandaro yo kwanduzanya covid-19. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko dufatanyije buri wese akumva ko uruhare rwe rukenewe mu kurwanya iki cyorezo nta kabuza kizatsindwa burundu maze abaturage bagasubira mu buzima busanzwe mu bikorwa bisanzwe bibatungiye ubuzima. Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice avuga ko bazakomeza gufasha inzego z’uturere kubahiriza amabwiriza, hakibandwa ku gutanga amatangazo hifashishijwe indangururamajwi mu buryo bwa Sono mobile, bityo abaturage bakagezwaho ubutumwa bwo kwirinda iyi ndwara yugarije isi. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ks Kamonyi bwana YUTIZERE Thaddee ashimangira ko ubusanzwe abaturage bamaze kumenya ko kwirinda ari ingenzi kuko iki cyorezo cyabangamiye imirimo yabo bakaba bifuza ko cyacika burundu bakisubirira mu kazi kabo, niyo mpamvu rero bashishikajwe no gukora ibishoboka byose ingamba ziriho zikubahirizwa ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bakanigisha abagikerensa iyi ndwara. Ni igikorwa cyitabiriwen’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, abayobozi mu Murenge wa RUNDA n'abandi bagize komite nyobozi n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka Kamonyi.