Abagize Inama Njyanama bashimiwe akazi keza bakoze muri iyi manda y’imyaka 5

Kuva 2016-2020, imyaka 5 irashize inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi ikurikirana ibikorwa byayo ndetse banagira ubuvugizi ku baturage biganisha ku mibereho myiza n'iterambere ryabo. Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2020 mu mwiherero wahuje abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere wabereye kuri Guest House Ijuru rya Kamonyi abajyanama bishimiye ibyagezweho kandi basaba komite nyobozi gukomeza kubakira kubyagezweho kugira ngo abaturage bakomeze kugezwaho ku iterambere.

Perezida w'Inama njyanama ugana ku gusoza ikivi cye bwana NYONI Emilien Lambert, yavuze ko uru rugendo barufatanyije n'inzego zose, ngo kuko nk'abajyanama ubwabo batari kugira byinshi bagera ho mu gihe hatabayeho ubufatanye bw'inzego. Avuga ko guhera mu mwaka wa 2016, hari ibyakozwe mu bukungu, imibereho myiza y'abaturage ndetse no mu miyoborere myiza, kandi birigaragaza. Yashimiye abajyanama ku buvugizi bagize mu kuvugira abaturage bahagarariye, ashimangira ko nubwo manda yabo igana ku musozo bazkomeza gufatanya nabo mu guharanira ko ibyo bafatanyije n'abaturage kugeraho bitangirika ahubwo byitabweho bityo bitange umusaruro ufatika mu buryo burambye.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddée avuga ko hari imishinga minini yakozwe muri iyi manda. Yagaragaje ko muri iyi myaka itanu abaturage benshi bagejejweho umuliro w'amashanyarazi n'amazi meza, hubatswe ibigo nderabuzima n'amavuriro mato, hubatswe ibitaro by'Amaso, hubatswe inganda zitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi ndetse hari n'uruganda rutunganya amabuye. Kimwe n'ibindi byinshi uyu muyobozi avuga ko ngo iyo hatabaho ubufatanye n'inama Njyanama byari kuba imbogamizi kuko uru rwego rufasha cyane umuturage mu gukurikirana ko komite nyobozi ishyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu gihe runaka ahanini bikubakira ku mihigo.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Intara Guverineri Kayitesi Alice yagaragarije abagize abajyanama uko Akarere gahagaze, ibikwiye kwitabwabo kugira ngo karusheho gutera imbere kandi byose bikagerwaho ari uko habayeho gutekereza byimbitse ku mishanga yagutse yafasha akarere. Gusa yanavuze ko nubwo hari byagezweho hakwiye no kujyaho ingambo zo gukomeza kubibungabunga ngo bitangirika.

Mu gusoza uyu mwiherero, Guverineri Kayitesi yashyikirije buri mujyanama icyemezo cy'ishimwe, kigaragagaza ubwitange n'umurava yakoranye muri iyi myaka itanu, anabizeza ko nk'Intara bazakomeza kuba hafi Akarere ka Kamonyi kugira ngo intambwe nziza kagezeho itazasubira inyuma.