Ibitaro bya Remera Rukoma byashyikirijwe ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni 31

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo  Mme KAYITESI Alice, kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020, yashyikirijwe inkunga y'ibikoresho byo kwa muganga bifite agaciro ka miliyoni zisaga 62 yatanzwe n'umufatanyabikorwa Magrit Fuchs Foundation, ibi bikoresho bikaba byatanzwe ngo byunganire ibikorwa by'ubuvuzi mu bitaro bya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi ndetse no mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Uyu muyobozi w'Intara y'Amajyepfo yasabye abaganga gukomeza umurava mu kazi keza bakora ko kuramira ubuzima bw'abaturage, abashimira by'umwihariko umuhate n'ubwitange bagaragaje kandi bakigaragaza mu gufasha abaturage guhangana n'iki cyorezo cya COVID-19. By'umwihariko yavuze ko iyi nkunga ije ikenewe, kuko ari umusanzu ukomeye mu guteza imbere ibikorwa by'ubuvuzi mu Karere ka Kamonyi. Yakomeje abasaba kubifata neza bikazarushaho kugirira akamaro ibitaro n'urwego rw'ubuvuzi mu Karere muri rusange.

Guverineri Kayitesi yashimiye byimazeyo Fondation Margrit Fuchs, kubera umutima wa kimuntu n'ubwitange bagaragaza mu bikorwa byo kwita ku buzima bw'abaturage haba mu buvuzi ndetse n'uburezi, kuko uruhare rwabo ni ntagereranywa, ashimangira ko bazakomeza ubwo bufatanye kugira ngo ubuyobozi n'abafatanyabikorwa babwo bakomeze muri uwo murongo mwiza wo gufasha abaturage mu buryo bushoboka.

Bwana MUSONERA Frederick wari uhagarariye Umuryango Magrit Fuchs Foundation yavuze ko iyi nkunga ari igitekerezo bagize nk'umuryango cyo gufasha mu bikorwa by'ubuvuzi mu Rwanda cyane ko biri mu nshingazo z'uyu muryango ku kwita ku buzima n'imibereho myiza y'abaturage nkuko uwawushize yabyitangiye igihe yari akiri kuri iyi si. Yasabye ubuyobozi bw'ibitaro bwabihawe kuyikoresha neza, kugira ngo ibagirire akamaro kandi ifashe abarwayi kwa muganga bakire neza basubire mu buzima busanzwe.

Iyi gahunda yo gutanga ibi bikoresho ku mugaragaro yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka MUHANGA Mme KAYITARE Jacqueline, VM ushinzwe imibereho myiza Mme UWAMAHORO Prisca, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Maj. MUGUNGA Emmanuel, bwana MUSONERA Frederick wari uhagarariye Margaret Fuchs Foundation, ubuyobozi bw'Umurenge n'inzego z'umutekano zikorera muri Rukoma n'abaganga bakora mu bitaro bya Remera Rukoma.