Abadepite bari mu ruzinduko rw’akazi mu karere bareba uko abaturage babayeho mu gukumira COVID-19

Mu rwego rwo kureba ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize ku baturage no kureba uko bakomeje ingamba zo gukumira ko cyakomeza kubibasira, kuva kuwa mbere tariki 02-06 Ugushyingo 2020, abadepite bayobowe na hon. RWAKA Pierre Claver ari kumwe na bagenzi be; Hon. KAYUMBA UWERA Alice na Hon. MBONIMANA Gamariel, bagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka KAMONYI basura Imirenge bareba uko imibereho y'abaturage yifashe kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwinjira mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Muri gahunda yabo, izi ntumwa za rubanda zasuye Imirenge ya RUKOMA, KARAMA na KAYENZI, kugira ngo bagire ishusho rusange y'uburyo abaturage babayeho. Hashingiwe ahanini ku gusura ibigo by'amashuri bimwe na bimwe muri iyo Mirenge harebwa uko itangira ry'amashuri rihagaze hirindwa Covid-19 ariko banarebye aho imirimo yo kubaka amashuri igeze mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu bigo by'amashuri.
Hasuwe ahatangirwa serivisi z'ubuzima mu bigo nderabuzima ndetse n'Ibitaro bya Remera Rukoma, ndetse abadepite basuye ibikorwa by'ubuhinzi mu bishanga bya Gikoro  kiri hagati y''Imirenge ya Gacurabwenge, Karama, Rukoma na Kayenzi igice gito, harebwa uko abaturage bahagaze mu buhinzi bukorerwa muri ubu butaka bwa hegitari zisaga 74. Hasuwe kandi igishanga cya Gatimbazi gihinzemo umuceri hagati y'Imirenge ya Gacurabwenge, Musambira na Kayumbu, hasuwe kandi ubutaka bw'imusozi harebwa hose uko abaturage bitabiririye igihembwe cy'ihinga cya 2021A.

Mu Mirenge yose bagiyemo, iyi gahunda yashojwe n'inama yahuje izi ntumwa za rubanda n'abayobozi mu nzego z'ubuyobozi kuva k'Umudugudu kugera ku Murenge haganirwa ku bibazo byaba bikiri mu buhinzi, ubuvuzi, kwirinda Covid-19, ibikorwaremezo n'imikorere y'amakoperative muri rusange.

Hon. RWAKA Pierre Claver ukuriye iri tsinda, avuga ko n'ubwo abaturage bahungabanyijwe n'iki cyorezi cya COVID-19 ariko bataheranywe nacyo ahubwo bakomeje imirimo yabo y'ubuhinzi n'ubworozi kandi bagakomeza n'ingamba zo kwirinda iyi ndwara. Yashimiye cyane ubuyobozi bwakomeje kuba hafi abaturage babwo, abizeza ko n'ibibazo bimwe byagaragajwe bisaba ubuvugizi nk'intumwa za rubanda bazakora ibishoboka byose bakabigeza mu nzego zibishinzwe abaturage bagasubizwa kandi mu buryo bubanyuze, ibitazakunda nabyo bikazakomeza kuganirwamo n'inzego zibifite mu nshingano.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere, bwana Thaddee TUYIZERE Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Kamonyi, asanga hari ibimaze kugerwaho n'abaturage nubwo hajemo iki cyorezo, ngo kandi igishimishije nuko ku bufatanye n'inzego zose bakomeje urugamba rwo guhangana na COVID-19 kandi bizeye ko bazarutsinda. Yasabye abaturage gukomeza kwita ku bikorwa byabo bibatungiye ubuzima, kugira ngo hatagira ikibazo kibaho kirebana no gutunga imiryango yabo, kandi bizeye ko imvura nigwa neza umusaruro uzaba mwiza.