Abaturage basabwe guhora bashyize umutima mu kubungabunga ibishanga

Mu gihe hirya no hino havugwa ibikorwa byo kwangiza ibishanga bigatuma ubuso buhingwa bigabanuka, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice arasaba abaturage gushyira imbaraga mu kurengera ibishanga kuko ari bumwe mu bukungu igihugu gifite. Ibi yabitangaje kuwa gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Imirenge ya MUSAMBIRA na NYARUBAKA mu muganda wihariye wo guhangana n’ibiza mu gishanga cya Kayumbu.

Guverineri KAYITESi n’itsinda bari kumwe rigizwe n’abakozi b’Uturere twa Muhanga na Kamonyi, abafatanyabikorwa barimo RAB na HoReCo bafatanyije n’abaturage gusibura inzira z’amazi muri iki gishanga cya Kayumbu ndetse no gutera urubingo kugira ngo igishanga kidakomeza gutwarwa. Muri iki gishanga hasanzwe hakorerwa ubucukuzi bw’umucanga ariko muri iki gihe ubu bucukuzi buragaragara ko bwangije imirimo y’abaturage ku buryo hatagize igikorwa wazasanga aho guhinga hararangiye kandi ubuhinzi aribwo bufatiye runini abaturage.

Guverineri w’iyi Ntara yongere kwibutsa abaturage ko bagomba gufata iyambere bakita kuri ibi bishanga, ngo bitabaye ibyo umusaruro wazagabanuka kuko n’ubusho buhingwa bwagabanutse, ariko ubuyobozi ntibuzarebera ngo ahubwo uzarenga ku mabwiriza yatanzwe yo kurengera ibi bishanga azabihanirwa. Yasabye koperative ikorera mu gishanga gufata neza urubingo rwatewe kugira ngo rukure neza bazarugaburire amatungo yabo ndetse rufate iki gishanga kugira ngo kidatwarwa n’isuri.

HABIMANA Sebastien umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda, nawe avuga ko bazi neza ko ubuhinzi ari inkingi y’ubukungu bw’u Rwanda kuko butunze imiryango myinshi, niyo mpamvu bazakomeza guharanira ko ubuso buhingwaho butangirika kandi igihe cyose bagatungira urutoki ubuyobozi, umuntu wese babonye akora ibinyuranye n’ibyo bemeranyijwe mu kwi ku bishanga.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, bwana TUYIZERE Thaddee umuyobozi w’Akarere ka KAMONYI yabwiye abaturage ko ubuyobozi butirengagije ko ubucukuzi bw’imicanga nabwo bufitiye abaturage akamaro, ngo ariko bugomba gucukurwa ahabugenewe bakanirinda gukomeza kwangiriza abaturage. Yavuze ko mu bigaragara igishanga cya Kayumbu kimwe n’ibindi biri mu Karere bimwe na bimwe byangiritse, ngo niyo mpamvu ubuyobozi bwahagurukiye gufata ingamba zatuma byitabwaho kugira ngo kubungabunga ibidukikije bigirwe intego.