Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha ikigage gitunganyirije kizaba cyageze ku isoko.

Hatagize igihinduka, mu kwezi k'Ugushyingo 2020 Uruganda rw'Ikigage rwa mbere mu Rwanda rwubatse mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa RUNDA ruzashyira ku isoko ikigage gitunganyirijwe mu ruganda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu mu Rwanda.

Uru ruganda rumaze igihe rwuzuye ndetse n'ibikoresho bikenewe birahari, ubu rwatangiye ukwezi kw'igerageza ndetse no gushaka ibindi bikenewe kugira ngo bahabwe uburenganzira n'inzego zibishinzwe bwo gutangira gukwirakwiza iki kinyobwa ku bakunzi bacyo hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi w'uru ruganda avuga ko bizeye ko mu kwezi kwa 11 hagati bazaba barangije kuzuza ibisabwa byose, ngo kandi igerageza bari gukora riratanga icyizere ko iki kigage kizakundwa kuko gifite uburyohe kandi gihumura neza. Yasobanuye ko iki kigage kizakorwa hifashishijwe amasaka ndetse n'ibigori bakazaha akazi abakozi b'ubuhanga mu kwenga inzoga nk'izi zipfundukirwa.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo Mme KAYITESI Alice n'itsinda yari ayoboye rigizwe n'abagize inama y'ubutegetsi y'uruganda barimo bwana MUBIRIGI Paul na bwana RUGENERA Marc, hari kandi inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'Akarere mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bageze kuri uru ruganda kureba uko ruhagaze mu myiteguro yo kugera ikigage ku banyarwanda. Umuyobozi w'Intara yasabye ubuyobozi bw'uruganda gukomeza imyiteguro neza kandi bizeye ko uru ruganda ruzaba ari igisubizo ku kongerera agaciro umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi.