Abayobozi b’Imirenge bashyize umukono ku masezerano y’imihigo y’umwaka wa 2020/2021

Nubwo hashize amezi agera kuri 3 imihigo y'Akarere ishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu Mirenge, kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira 2020, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bashyize umukono ku mihigo y'uyu mwaka izarangira gushyirwa mu ngiro muri Kamena 2021.

Nkuko bisanzwe buri Murenge uba ufite ibikorwa by'imihigo ariko nabyo bikaba biba bikubiyemo imihigo nyirizina y'Akarere ndetse n'imihigo yihariye y'urwego rw'Umurenge. Uko ari 12, aba bayobora Imirenge bayishyizeho umukono nk'igihango bagiranye n'ubuyobozi bw'Akarere ko biteguye kuyesa ku gipimo gishimishije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge Mme NYIRANDAYISABYE Christine ari nawe uhagarariye bagenzi (Doyenne), yavuze ko biteguye kuyigera nkuko biteganyijwe, ibi bikazakorwa ku bufatanye n'abaturage ndetse n'abakozi b'Imirenge. Yagize ati "nta rwitwazo na rumwe dufite iyi mihigo tugomba kuyigera kandi nta kabuza tuzayesa kuko dufite imbaraga, ubushake ndetse n'umurava wo gukora. Byongeye kandi dufite abaturage beza bumva neza gahunda za Leta kandi buri gihe bahora bashishikajwe no kuzigiramo uruhare".

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere bwana TUYIZERE Thaddee ari nawe wasinyanye iyi mihigo n'aba bayobozi b'Imirenge yabasabye gukomeza umuhate wo gukora cyane kuko imihigo nicyo gipimo ngenderwaho cy'imiyoborere. Uyu muyobozi yagize ati" imihigo iyo igezweho neza abo uyobora bamererwa neza, naho iyo itagezweho bigira ingaruka ku baturage ushinzwe kuko rya terambere n'imibereho myiza ntabwo biba byabagezeho". Meya TUYIZERE yijeje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza ubufatanye butajegajega mu guharanira ko ibyo akarere kiyemeje bigerwaho kandi neza, bityo abasaba ko igihe bazaba bafite ikibazo ku gikorwa runaka bajya basaba ubuyobozi bw'akarere bukabafasha kugikemura.