Abahinzi basabwe kwihutisha imirimo yo gutera imyaka kuko kubahiriza igihe ari ingenzi

Ubwo kuri uyu wa 22 Nzeri 2020 hatangizwaga igihembwe cy'ihinga 2021 A, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddee, yasabye abahinzi kwihutisha imirimo yo gutera imyaka kuko guhingira igihe ari ingenzi cyane. Ibi yabisabye abagize koperative indatwa bakorera ubuhinzi bwabo kuri 30ha mu gishanga cya Ruboroga kiri hagati y'Imirenge ya Mugina, Nyamiyaga na Rugalika. Kuri uyu munsi ubuyobozi, abaturage n'abafatanyabikorwa babo bafatanyije mu gutera imbuto y'ibigori kandi biratanga icyizere ko imvura izagwa igasanga ibi bibori bigeze kure.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere yasabye abahinzi kurushaho kunoza ibyo bakora bakumva ko badakwiye gutegereza ko imvura igwa kuko itanaguye ntibyakuraho ibikorwa by'ubuhinzi bwa buri munsi. Uyu muyobozi yagize ati" murabizi ko hirya no hino dufite amazi ahagije yadufasha muri gahunda zacu z'ubuhinzi. Imirimo yo kuhira tugomba kuyishyiramo imbaraga kuko mu gihe ikirere kiramutse kudutengushye tugomba guteganya igisimbura imvura kandi birashoboka kuko mu karere kacu hari imigezi myinshi yadufasha cyane aho nta mpungenge zihari".

Umuyobozi wa Good Neighours Rwanda ku rwego rw'igihugu nawe wari waje kwifatanya n'abahinzi mu gutangiza iki gihembwe;  uyu akaba ari umufatanyabikorwa w'iyi koperative Indatwa mu kunoza ibikorwa by'ubuhinzi, yavuze bazakomeza gufatanya n'abahinzi mu kongera umusaruro w'ubuhinzi kandi ngo imikoranire izakomeza kuba myiza igihe cyose. Yasabye abahinzi gukomeza kwita ku kazi kabo bagaharanira iteka kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Ku ruhande rw'abahinzi nabo bemera ko bagiye gukomeza ibikorwa by'ubuhinzi ku buryo imvura yatangira kugwa nubundi bageze kure imyaka iri kumera kuko bafite amazi. Habimana Jean Marie umwe mu bahinzi twasanze muri iki gishanga, yavuze ko bafite uburyo bufatika bwo kuhira imyaka, bamwe bafite n'utumashini tubafasha muri ubwo buryo ngo ariko iyo bitanakunze bashobora no kubikora mu buryo bwa gakondo mu kuhira nabyo birabafasha.

 Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa baje muri iyi gahunda yo gutangiza iki gihembwe, anashimira by'umwihariko ubuyobozi bw'akarere ngo kuko uyu ni umusanzu ukomeye kandi ngo ni ikimenyetso cy'ubufatanye muri gahunda zose z'iterambere ry'igihugu n'iry'imiryango yabo by'umwihariko.