MEDICUSMUNDI yatanze inkunga ku miryango y’abahuye n’ibiza

Umuryango mpuzamahanga wita ku bikorwa by'ubuzima ndetse n'ubuvugizi  MEDICUSMDUNDI binyujijwe ku miryango UGAMA-ARDE KUBAHO iterwa inkunga n'uyu mufatanyabikorwa w'Akarere ka KAMONYI, kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2020 washyikirije imfashanyo imiryango 50 y'abatishoboye bibasiwe n'ibiza by'imvura biheruka hirya no hino mu Mirenge.

Iyi nkunga igizwe n'amabati 30 kuri buri muryango, imisumari yo gusakaza, ibiringiti 2, idomoro nini yo kubikamo amazi, imikeka 2, matela 2 na filter iyungurura amazi. Iyi nkunga itanzwe kugira ngo iyi miryango yongere kujya mu buzima busanzwe kubera ko bari bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira aho kuba ndetse no kutagira bimwe mu bikroesho by'ibanze.

Mu kwakira iyi nkunga no kuyishyikiriza beneyo mu muhango wabereye mu Murenge wa Gacurabwenge ku biro by'Umurenge aho imiryango igera ku 9 yashyikirijwe iyi mfashanyo, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddee, yashimiye uyu mufatanyabikorwa MEDICUSMUNDI kubera iyi nkunga, ashimangire ko ije ari igisubizo kirambye kuri iyi miryango, kuko ubu bagiye kubona aho kuba, babonye ibiryamirwa ndetse babona n'ibikoresho by'isuku. Uyu muyobozi yasabye abahawe iyi nkunga kuyikoresha neza icyo yagenewe kugira ngo bibagirire akamaro mu buzima bwabo.

BAHATI Augustin wari uhagarariye umuryango ARDE-KUBAHO, yavuze ko iyi nkunga igenewe imiryango yatoranyijwe mu Mirenge, mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bibazo basigiwe n'ibiza byibasiye Akarere bikabasenyera amazu, kandi ngo ni inshingano zabo gufatanya n'Akarere. Yabasabye gukoresha neza iyi nkunga anasaba ubuyobozi gukomeza kuba hafi iyi miryango kugira ngo ibi bibazo basigiwe n'ibiza by'imvura babashe kubisohokamo kandi neza.

Twababwira ko muri iki gikorwa cyo gutanga ibi bikoresho, Umuryango UGAMA wari uhagarariwe n'Umuhuzabikorwa wawo bwana TWAGIRAYEZU Callixte uansanzwe ari Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere, hari kandi na Mme ANA MARTIN ARANSAY wari uhagarariye Umuryango MEDICUSMUNDI.