Habaye umwiherero w’abayobozi kuri gahunda zihutirwa zikeneye ubukangurambaga

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu cyumba cy'inama ku cyicaro cy'Akarere ka KAMONYI; habereye umwiherero w'abayobozi kuva ku Tugari, Imirenge n'Akarere haganirwa kuri gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, ndetse na gahunda ya EJO HEZA.  Ni umwiherero wari uyobowe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddee ari kumwe na bagenzi bagize komite nyobozi barimo Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'abaturage Mme UWAMAHORO Prisca, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere bwana Emmanuel BAHIZI n'Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere bwana BUSHAYIJA Fred.

Mu butumwa bwe afungura ibi biganiro byihariye ku mugaragaro, Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku mpamvu zo guhura muri ubu buryo, asobanura ko izindi gahunda bashinzwe nk'abayobozi zitibagiranye, ngo ariko byari ngombwa ko bahura bakaganira nk'abagira uruhare rutaziguye mu gushyira mu bikorwa izi gahunda zisaba ubukangurambaga kandi z'ingirakamaro.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere bwana TUYIZERE Thaddee yashimangiye ko abayobozi ku nzego zose bahamagarirwa gushyira imbaraga muri Mutuweli ndetse na gahunda y'ubwisungane mu kwivuza kuko ari zimwe muri gahunda zifatiye runini abaturage mu gihe turimo no mu gihe kizaza. Yakomeje avuga ko iyo umuturage yishyuye umusanzu we wa mutuweli ku gihe bifasha cyane ku buzima bwe n'ubw'umuryango we kuko iyo bagize uburwayi ntabwo barembera mu rugo. Yakomeje avuga ko kandi ari iby'agaciro ku muturage kwishyura ubwizigame bwe muri gahunda ya Ejo Heza, kuko ayo mafaranga atanga ariyo ejo azatuma abaho neza koko n'umuryango, kubera ko azaba yariteganyirije bityo bikazamurinda gusaza asabiriza kandi igihe yari afite imbaraga zo gukora yari abayeho neza agakora ikosa rimwe ryo kuba atarizigamiye, ngo izi gahunda rero ziruzuzanya cyane.

Ashingiye kuri izo mpamvu kandi zumvikana, Umuyobozi w'Akarere yasabye abayobozi bose bari batumiwe barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, ab'Utugari n'abayobozi bashinzwe Imari n'Ubutegetsi mu Mirenge; kumva ko bafite izo nshingano zo kumvisha umuturage no kumufasha kwinjira muri izo gahunda kandi ibyo bikazashingira no kwagura imitekerereze bakareba no mu yindi mishanga yabateza imbere bityo umusanzu wabo ukajya uboneka bitagoranye.

Abayobozi biyemeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga abaturage bakajya muri Mutuweli na Ejo Heza. Bavuga ko bagiye gushyira ingufu mu gushishikariza abaturage  kugira ngo hatazagira umuturage ucikanwa, by'umwihari buri kagari kiyemeje kuzagera ku 100% bitarenze ukwezi gutaha kwa Nzeri; EJO HEZA nayo bakazakomeza gushishikariza abaturage kuyinjiramo kugira ngo bibafashe guteganyiriza by'umwuhariko imiryango yabo.

Muri uyu mwiherero, ibiganiro byatanzwe na bwana NKURUNZIZA Francis umuhuzabikorwa wa Gahunda ya Ejo Heza mu Karere, afatanyije n'Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza ku rwego rw'Akarere bwana KABERA Innocent.