KWAKIRA NO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

Mu Karere ka Kamonyi hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange, bigakemurirwa mu nteko zabaturage  ziba buri wa kabiri nyuma ya saa sita.

Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha,abarenganye,ibibazo by'ihohorerwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Ku yindi minsi isanzwe  abafite ibibazo bagana serivisi y’Imiyoborere myiza cyangwa cyangwa abayobozi barebwa n’ikibazo gihari.

Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu nteko z'abaturage bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa urwego rw’Umurenge.

Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukora iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahunda yo gusura aho icyo kibazo giherereye.