RUKOMA: HON. MUZANA ALICE YIBUKIJE ABATURAGE KO IKI ARICYO GIHE CYO KWISHYURA UBWISUNGANE MU KWIVUZA

Mu nama n’abaturage nyuma y’umuganda bo mu Kagari ka Gishyeshye, Hon. Depite Muzana Alice uri mu ruzinduko rw’akazi mu Karere, yibukije abaturage ko iki aricyo gihe cyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo mu kwezi gutaha kwa nyakanga, bazabe baramaze kwishyura bityo babungabunge ubuzima bwabo n'imiryango yabo.  

tariki ya 30 Gicurasi 2026, kimwe n'ahandi mu gihugu mu Murenge wa Rukoma niho habereye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026 ku rwego rw’Akarere, mu Kagali ka Gishyeshye, Umudugudu wa Gishyeshye, hakaba hakozwe imirwanyasuri kuri 40ha.

Umuganda witabiriwe n'itsinda ry'abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riyobowe na Hon. MUZANA Alice ari kumwe na Hon. KALINIJABO Barthelemy. Umuganda i Gishyeshye witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka KAMONYI Dr. NAHAYO Sylvere, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mme Uwiringira Marie Josee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, abagize inzego z'umutekano ndetse n'abaturage b'Umurenge  wa RUKOMA.

Uretse gushishikariza abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza, nyuma y’umuganda kandi hatanzwe ubutumwa ku kunoza ibikorwa by’isuku, , kwirinda icyorezo cya Ebola, kubungabunga ibidukikije hafatwa amazi no  gukomeza guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi hagamijwe kwivana mu bukene.